Amwe mu mafoto agaragaza abakire ba mbere ku Isi, uko baba bameze iyo baza kuba abakene.
Hashyizwe hanze amafoto akoze m'uburyo bw'ikoranabuhanga agaragaza bamwe mubajejetafaranga uko baba babayeho iyo bataza kugwiza imitungo kurusa abandi.
N'amafoto yakunzwe cyane n'ingeri zose z'abantu batandukanye kubera uburyo agaragara kandi akozwemo, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga riteye imbere kuburyo uyarebye abona ari nyir'ubwite wambaye imyenda y'incabari ari n'ahantu ubona haciriritse cyane ubundi aba bagwizatunga batapfa kugaragara gutyo gusa, keretse wenda mu bikorwa byo gufasha ababa bahatuye, dore ko kuhagaragara hari n'igihe byabakururira ibyago bikomeye.
N'amafototo yacicikanye cyane kumbuga nkoranyabantu muri iyi minsi.
Bamwe muri aba bagwizatunga amafoto yabo yakozwe n'ubwenge bw'ubukorano, agaragaza bashyizwa m'ubuzima busanzwe ari abakene harimo nka: Mark Zuckerberg na Jeff Bezos bagaragazwa nk'ababa mutujagari kandi ubona koko ari bo bari muri utwo tujagari.
Abandi bagwizatunga bagaragara muri aya mafoto harimo Donald Trump wahoze ari perezida wa America, Warren Buffett, Mukesh Ambani, Elon Musk na Bill Gates.
N'amafoto yabyukije amarangamutima ya benshi abibutsa icyo ubukene ari cyo banatekereza k'ubuzima bw'abantu babayeho mubuzima bugoye bwo kubaho nta kizere cy'ubuzima bafite, aba ba mbara ubukeye, ni Amafoto agaragaza Isi ya struggle.
Aya ni amwe muri ayo mafoto.
Aya mafoto yakozwe na, AI artist, Gokul Pilla.