Ibihugu 10 by’Africa bifite abanyabwenge ku_kigero cyo hejuru.

Iyi nkuru iragaruka ku Bihugu 10 by’Africa bifite abaturage bafite IQ iri hejuru kurusha ibindi bihugu k’Umugabane.

Ibihugu 10 by’Africa bifite abanyabwenge ku_kigero cyo hejuru.

IQ ni Intelligence quotient, kugirango hamenyekane IQ y’umuntu runaka habanza gukorwa isuzuma ryitwa IQ Test nyuma hakaza kumenyekana Intelligence quotient ariyo IQ , umuntu agenekereje mu kinyarwanda n’ikigero cy’ubwenge cyangwa ububasha ubwonko bufite bwo gutekereza, kwikura mu bibazo, kubika ibintu, kumenya, gukemura ibibazo, reasoning na logic cyangwa se inyurabwenge. ibi byose nibyo bishingirwaho bapima ingano y’ubwenge bw’umuntu bakanzura ko afite bwinshi cyangwa se buke bitewe n’impamvu runaka.

Iri suzuma ntabwo riba rigamije kureba ibyo wize cyangwa se ibyo ushoboye gukora mu buzima bwa buri munsi ahubwo rigamije kureba neza ko umuntu ashoboye biriya byavuzwe hejuru. Hari benshi bagira amanota menshi muri iri suzuma nyamara ntaho bahuriye n’ishuri.

Iri suzuma rya IQ kandi ntabwo rishingira ku myaka kuko bijya bibaho ko umwana w’imyaka mike cyane ashobora kuritsinda kurusha umusaza cyangwa undi muntu ukuze.

Amanota 85_115 ni asanzwe, aya niyo abantu benshi bagira, ikigero kinini cy’abantu babarizwa muri aya manota dore ko kibarizwamo abantu 98% by’abatuye Isi. Ubwo hakaba harimo no kuva kuri 116_129 ibi byiciro uko ari 2 nibyo bibyara 98%.

Kuva ku 130 kuzamura, abantu bayagezaho batangira gufatwa nkaho badasanzwe ko ari abantu bafite imitekerereze isumba iy’abandi. Abagize umuryango wa IQ society nibo bakora iri suzuma, uyu muryango uka urimo abantu babasha kugira igipimo cya IQ 132. Abantu bari hejuru yamanota 130 ni 2% gusa by’abatuye Isi.

Ibyibandwaho hakorwa iri suzuma rya IQ , ibyibanze n’ibi bikurikira :

. Indimi

. Imibare

. Umuvuduko ukoresha mu gusubiza

. Kwitegereza

. Ingano y’ubwonko

. Reasoning abilities na Logic.

Ibi nibyo by’ingenzi bigenderwaho bapima ingano ya IQ y’abantu.

Ufite IQ iri hejuru y’iy’abandi bimuha ubushobozi bwo gukaraga ubwonko no gukemura ibibazo ( reasoning and problem-solving) kurusha abafite nto kuye, bisobanuye ko umuntu ubonera ibisubizo ibibazo by’ingutu biba byananiranye kandi bikaba ibisubizo bihamye, uwo muntu aba afite IQ iri hejuru y’iy’abandi.

Nubwo IQ yonyine idahagije ngo hemezwe ko umuntu azi ubwenge ku kigero runaka ariko ifasha kuba umuntu yamenya ikiciro yashyiramo abandi bantu, nk’ubu umuntu uri munsi ya 70 afatwa nk’ufite ubumuga bwo mumutwe( ikigoryi).

Ibi nibyo bihugu by’Africa bifite abaturage bafite IQ iri hejuru cyane kurenza ahandi.

Igihugu Umwanya Ingano ya IQ

Sierra Leone 1 91

Mauritius 2 89

Seychelles 3 86

Eritrea 4 85

Morocco 5 84

Nigeria 5 84

Uganda 5 84

Algeria 6 83

Libya 6 83

Tunisia 6 83

Madagascar 7 82

Zimbabwe 7 82

Egypt 8 81

Kenya 9 80

Zambia 10 79

Ku Isi yose naho ni uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage bafite IQ iri hejuru.

Igihugu Umwanya Ingano ya IQ

Hong Kong 1 108

Singapore 2 108

South Korea 2 106

Japan 3 105

China 3 105

Taiwan 4 104

Italy 5 102

Iceland 6 101

Mongolia 6 101

Switzerland 6 101

Austria 7 100

Luxemborg 7 100

Netherlands 7 100

Norway 7 100

United Kingdom 7 100

Belgium 8 99

Canada 8 99

Estonia 8 99

Finland 8 99

Germany 8 99

Poland 8 99

Sweden 8 99

Andorra 9 98

Austria 9 98

Czech 9 98

Denmark 9 98

France 9 98

Uruguay 9 98

Latvia 9 98

Spain 9 98

United States 9 98

Belarus 10 97

Uko niko byifashe muri Africa ndetse no ku Isi hose. Mu nkuru ikurikira iyi tuzabagezaho ibihugu bifite abaturage bafite IQ iri hasi cyane.

Ese uribaza u Rwanda rwo ruherereye he?.

End.