Boris Johnson ati Putin yambwiye Ko ya_nyica akoresheje Misile.

Uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko Putin yagerageje kumutera ubwoba amubwira ko yamwica akoresheje ibiturika byo mu bwoko bwa Misile.

Boris Johnson ati Putin yambwiye Ko ya_nyica akoresheje Misile.

Boris yatangaje Ko ibi yabibwiwe na Putin mbere yo gutangiza ibikorwa bidasanzwe bya gisilikare muri Ukraine, Boris avuga ko Putin yamuhamagaye kuri telephone akamubwira ati ” Boris ntago nshaka kugutera ubwoba kuri telephone, ariko ndakubwira ukuri ko bitansaba umunota ngo misile z’u Burusiya zibe zikugezeho, ati n’ibintu nk’ibyo”.

Aba bategetsi bombi icyo gihe baganiraga ku kibazo cya Ukraine, aho Putin yabwiraga Boris Johnson ko bakwiye kwitondera ibyo barimo nka NATO, byo kwinjiza Ukraine muri NATO. Boris nawe icyo gihe yabwiye Putin ko Ukraine itenda kwinjira muri NATO, ariko Putin amusubiza ko abizi neza kandi biri kwihutishwa.

Ni mukiganiro cya BBC Boris yatangarijemo ibi, BBC yakoze filimi mbara_nkuru ivuga ko umwuka mubi hagiti y’u Burusiya n’ibihugu byo m’uburengerazuba watangiye mu myaka Mike mbere Ya 2022, mbere Ya 2022 hariho umwuka mubi kubera ko Ukraine yashakaga kujya muri NATO ariko u Burusiya butabishaka kubera ko bubona byabangamira umutekano wa bwo.

Nubwo Putin yabwiye atyo Boris ku italiki 24/02/2022 mbere yo gutera Ukraine, ntibyabujije Boris gusura Ukraine mu gihe cy’intambara.