Ese Patriot ikora ite kandi igura angahe?. Sobanukirwa neza Intwaro ya America MIM-104 Patriot.
Patriot ni ubwirinzi bukumira ibisasu by'umwanzi, ni Sisitemu ikumira ibisasu, indege byabo muhanganye kurugamba, ikaba intwaro ya Leta zunze ubumwe za America, America kandi iziha ibihugu yita ko ari iby'inshuti zayo bihuriye muri NATO cyagwa indi miryango y'ubutabarane America ihuriramo n'ibindi Bihugu.
MIM-104 Patriot ni Sisitemu y'ubwirinzi iterekwa k'ubutaka ikarinda ikirere cyaho iherereye, n'imbunda zifite ubushobozi bwo kurasa Missiles z'umwanzi cyangwa indege, ikaba ifite ubushobozi bwo kurasa itibeshye igipimo yoherejweho.
Patriot ikoze kuburyo icomekwa k'umoka, kuburyo ijyanwa aho ari ho hose ingabo zishaka kuyitereka ngo ziyihakoreshereze, ishobora gukora iri kumodoka cyangwa se igakurwaho igakora iteretse aho yonyine.
Ni imbunda zikorwa n'igisilikare cya Leta zunze ubumwe za America, kuva mu 1969 ariko zatangiye gukoreshwa mu 1981 zongererwa ubushobozi mu 1984. biteganijwe ko zizakoreshwa n'igisilikare cya America kugeza mu mwaka wa 2040 zikabona gusimbuzwa.
Ni imbunda ziba zifite Radar [ radar n'ikoranabuhanga ribona ibigendaguru bikiri mu ntera ya kure, kuburyo iyo ari ibyica iri koranabuhanga rituma bikumirwa hakiri kare ] iyi mbunda kandi ifite uburyo bwo guhamya intego ntakwibeshya nkuko byemezwa na ba nyirazo, Patriot kandi yahawe ubushobozi bwo gukumira ballistic misilles [ ikaba ari anti ballistic misilles system, ABM ].
America ikaba ivuga ko iyi ari intwaro iza mu za mbere zikora neza mu ntwaro zakorewe kurinda ikirere kuko ifite Rader zikora neza kandi zibona ibigendajuru by'umwanzi kuburyo buhanitse kandi bikiri kure.
Iyi ntwaro yakozwe n'uruganda rwa Redstone Arsenal, ruherereye mumugi wa Huntsville ho muri Leta ya Alabama, ariko Patriot ikaba ari igihangano cya Raytheon nubwo yagiye ivugururwa n'abandi batandukanye bayishyira kukigero ikoranabuhanga rigezeho ubu.
MIM-104 Patriot, ikaba yaragiye ikoreshwa mu ntambara zitandukanye kandi ikitwara neza mu rwego rwo gusenya ibisasu n'indege z'umwanzi.
Aho yakoreshejwe ikagera kuntego ni: muri Iraq, ubwo America na NATO bajyaga gusenya ubuteetsi bwa Saddam Hussain, yakoreshejwe kandi no muri Saudi Arabia na Emirati z'Abarabu barwanya inyeshyamba z'aba Houthi [ inyeshyamba zakoreshaga misilles ] aha MIM-104 Patriot zarigaragaje, muri 2014 Israel yakoresheje Patriot irasa ingege SU-24 ya Syria.
Ubu Patriot ikaba iri gukoreshwa muri Ukraine, nubwo ho itari kugera ku ntego neza, Uburusiya buheruka kurasa imwe ariko Ukraine ivuga ko ari Propaganda na USA ikavuga ko Ari ibihuha Uburusiya bugamije gukwiza muri Rubanda.
MIM-1104 Patriot ikaba ifite imbunda zitandukanye ziyifasha gukora neza arizo: Field army ballistic missile defense system, army air-defense system-1970, surface-to-air missile-development [ iyi ihanura drones ].
MIM-104 Patriot ifite Battery igura Miliyaridi 1.1 $, missile imwe ikoresha irasa igura miliyoni 4 $, Sisitemu yayo ni miliyoni 400 $, missiles zuzuye neza muri iyi ntwaro ziba zihagaze kuri miliyoni 690 $.
Muri make uko niko MIM-104 Patriot iteye, ikora, yubatse n'igiciro cyayo.