Medvedev ati nyuma y'igitero kuri Kremlin nta yandi mahitamo usibye gukuraho Zelensky burundu.

Medvedev ati Zelensky kagiye kumubaho nyuma y'ibitero bya Ukraine ku_nzu ikorerwamo n'Umukuru w'Iwigihugu cy'u Burusiya, ati 'amaherezo ye ni ukumukuraho burundu'.

Medvedev ati nyuma y'igitero kuri Kremlin nta yandi mahitamo usibye gukuraho Zelensky burundu.

Uwahoze ari Perezida w'u Burusiya Dmitry  Medvedev, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko nta yandi mahitamo u Burusiya bufite/busigaranye nyuma yaho Ukraine igeragereje kugaba igitero ku_nzu y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya usibye kumukuraho burundu.

Mu ijoro ryakeye nibwo Kremlin yagabweho igitero, u Burusiya bwise icy'iterabwoba, ariko kitageze ku ntego yacyo kuko ingabo z'u Burusiya zahanuye drones 2 hafi neza y'inzu y'Umukuru w'igihugu ' Kremlin'. 

Medvedev yatangaje ko kubera icyo gitero u Burusiya nta yandi mahitamo busigaranye/bufite usibye kwica  Volodimir Zelensky Perezida wa Ukraine, n'abafatanya bikorwa be bose, Aya ni amagambo ya Medvedev ukuriye akanama k'Umutekano w'u Burusiya yatangaje anyujije kuri Telegram uyu munsi. 

Medvedev kandi  abona nta mwanya uhari wo kuganira na zelensky cyangwa Kuba u Burusiya bwagira amasezerano businyana na Zelensky uhereye igihe Ukraine yagabiye ibitero i Kremlin. 

Medvedev yagize ati Ukraine yagerageje kugaba ibitero i Kremlin mu ijoro ryakeye, ahakorera umukuru w'igihugu cy'u Burusiya, yifashishije drones 2, igamije kwica Perezida w'u Burusiya. Ati igisilikare cy'u Burusiya n'inzego zacyo zidasanzwe zakumiriye icyo gitero zirasa izo drones 2. Putin ntacyo yabaye kandi yakomeje imirimo ye nk'ibisanzwe nkuko yari iteganijwe. 

Ati Kremlin yafashe iki gitero nk'icyiterabwoba cyari kigamije guhitana Perezida. Ati rero Uburusiya bufite uburenganzira bwo kuzasubiza Ukraine mu gihe gikwiye. 

Medvedev akunze kumvikana avuga amagambo akunze kutavugwaaho rumwe n'abo m'Uburasirazuba kandi amagambo abakanga cyane. Mu minsi ishize aheruka gutangaza ko Isi yose itagikeneye Ukraine ndetse ko na Leta zunze ubumwe za America nazo zitakiyikeneye, ati Ukraine nitareba neza igakomeza gushotora u Burusiya izibagira ku Isi, ati izasibwa yibagirane burundu nk'igihugu, aya magambo yateje impagarara cyane kugeze aho abantu batandukanye harimo n'Ubutegetsi bwa Ukraine bwasabye Twitter kuyasiba kuri uru rubuga ariko Iron Musk ukuriye Twitter akabyanga avuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gutangaza ibyo ashaka. 

Abakurikiranira ibintu hafi baravuga ko abarinzi ba Putin bafite Ikoranabuhanga ryose rigezweho kandi rihambaye, ko drones za Ukraine zitagera hafi ya Kremlin batarazibona ngo bazihanure. Bakavuga ko iki gitero ari u Burusiya bwakigabyeho mu mayeri ya Gisilikare kuko hari icyo bugamije, nko kugaba ibitero nk'ibi muri Ukraine ndetse no ku bategetsi bayo kugera kuri Zelensky.

Bakavuga ko ari ukwitegura ibitero bidasanzwe bigiye kugabwa kuri Ukraine bitwaje iki bivugwa ko cyagabwe i Kremlin bikozwe na Ukraine, babona iki gitero ari urwitwazo rw'Abarusiya kugirango bashyire ibitero nk'ibi kurundi rwego ariko babanje kwereka Isi ko ari Ukraine yabashotoye, maze ntihazagire uvuga. 

Ukraine na America ngo bari bazi neza ko Putin atari I Moscow ngo ntibari kwirirwa bagaba ibitero nk'ibi byo kumuhitana kandi bizwi neza ko ntawuhari, aya makuru ngo bayamenye biciye mu butasi bwakozwe kumpande zombi. 

Soma inkuru ivuga iby'icyo gitero uciye kuri iyi link: https://isheja.com/breakingnews-ukraine-yari-irashe-kremlin-ikoresheje-drone-yintambara