Ibintu 10 byangiza ubwonko bwa we utakekaga/utatekerezaga.
Hari ibintu abantu badaha agaciro nyamara bishobora kubagiraho ingaruka kandi zikomeye, bikabashegesha bakazisanga barabaye ibisenzegeri batazi ibyabasenye, nyamara bari kubyirinda amazi atararenga inkombe. Hari ibintu rero umuntu akwiye kugabanyiriza umwanya abiha kuko byangiza ubwonko bwe cyangwa byanamukundira akabivaho Burundu. Iyi nkuru iragaruka ku bintu byangiza ubwonko bwa muntu, ibintu atakekaga cyangwa akabikora abizi. Ibi bintu tugarukaho iyo bikozwe ku kigero kiri hejuru biragushegesha, bikagira ingaruka k'ubwonko bwa we ku buryo byakugira igisenzegeri urebye nabi.
Ibi bintu ni bibi cyane kuko bitera ubitamo umwanya cyane umunabi uganisha ku kurwara indwara z'ubwonko.
11. Amakuru mabi.
Buriya amakuru mabi kuyareba igihe kinini bishegesha ubwonko cyane, umuntu ukunda kuyareba akaba yahakura indwara zo kwiheba, kwiyanga, gutekereza cyane nabyo bivamo depression na unxiety.
Biba byiza umuntu yirinze kumva/kureba amakuru mabi amutera kugira ibyiyumvo bibi nabyo bikavamo indwara kandi zikomerera ubwonko.
10. Umubano mubi n'inshuti.
Kugira umubano mubi n'inshuti zawe zaba iz'igitsina gore cyangwa gabo nabyo byangiza ubwonko kubera guhora utekereza amagambo mabi zikubwira cyangwa se ibindi bibi zigukorera, ntabwo Ibi byangiza ubwonko gusa ahubwo byangiza n'umubiri muri rusange bikagabanya ubudahangarwa bw'umubiri.
9. Kuguma wenyine ahantu ha wenyine.
Kumara igihe kinini wifungiranye mu nzu cyangwa ahandi utabonana n'abantu nabyo biri mu bintu bisenya ubwonko cyane, buriya umuntu iyo abona abandi, akabakoraho nabo bakamukoraho, bakaganira, bagakina bakaba bakora n'ibindi, bituma agira ubuzima bwiza.
Kumara igihe umuntu ari wenyine rero biramusenya cyane akaba yahakura ibibazo byo mu mutwe.
Kuba wenyine igihe kirekire bingana no kunywa ipaki y'itabi.
Usibye n'ibi umuntu aba akwiye Kota izuba, akajya hanze akumva akayaga keza kuko abivanamo intungamubiri nkenerwa mu buzima bwe.
8. Kurya ibintu biva k'ubinyamavuta.
Cyane nk'ifiriti, umureti, inyama zikaranze mu mavuta n'ibindi bituma ubwonko bujyamo ibinure byinshi bikaba byabubyibuhisha maze umuntu agatangira guhura n'indwara zisenya ubwonko, bikomotse ku binure byitsindagira mu bwonko bivuye kumafunguro ufata. Biba byiza umuntu ariye mu buryo gakondo akarera kurya ibi twitwa ruzungu kuko biba bizagukenya.
7. Kurya ibikomoka kumpeke cyane.
Bigaragazwa ko ibinyamenye byinshi nabyo ari ikibazo k'ubwonko, ko biteza akanga mu mikorere y'ubwonko kubera OMEGA 6 ibarizwa mu binyampeke. Ni byiza kurya ibikomoka kumpeke ku buryo bugenzuwe neza, niba ushaka gufata ubwonko bwawe neza wirinda kuzahaza ubwonko bwawe.
6. Isukari nyinshi.
Birazwi ko isukari nyinshi atari nziza, ariko ni bake bazi ko isenya ubwonko. Bigaragazwa ko kunywa cyangwa kurya ibintu birimo isukari nyinshi bizengereza ubwonko cyane bukaba bwarwara.
Isukari nyinshi kandi itera indwara yitwa Candida ifata mu kanwa ikaba itera kugabanuka k'ubudahangarwa bw'umubiri, isukari nyinshi kandi ikaba itera Diyabete.
5. Kutagira stress cyangwa ukagira nke cyane.
Bya bindi abantu bibwira ko Kutagira stress n'iyo yaba nke ari byo byiza, burya bishobora kuvamo ibyago ahubwo.
Uburyo ubwonko bukoze buremye ku buryo budahagarika gukora na rimwe, iyo muntu rero arwana no Kutagira stress kandi ubwonko bugomba guhora mu kazi bivamo ibyago byo Kuba warwara indwara ziva mu gukoresha ubwonko nabi.
Buriya ngo stress ziringaniye zituma umubiri ukora neza, ahubwo kuzibura bigateza ibyago.
4. Stress nyinshi.
Stress zirengeje urugero si nziza kuko zitera depression.
3. Kugabanuka kwa mikorobe mu mara.
Ikintu cyose cyatuma mikorobe zibarizwa mu mara yawe zigabanuka, ukwiye kukirinda kuko cyanagusaza ahubwo ukaba umusazi ukiruka k'umusozi. Amara ni ubwonko bwa 2 bwa muntu kandi hagomba kubarizwamo mikorobe kuko zifasha igogora kugenda neza.
Ibiryo, ibinyobwa cyangwa imiti yakwica izo mikorobe umuntu akwiye kubyirinda, kugirango bitamugiraho ingaruka.
2. Inyama zikoze mu mpeke cyangwa ibyatsi.
Kurya inyama nyinshi zikoze mu mpeke cyangwa ibyatsi, muri rusange inyama z'inkorano. Izi nyama ngo sinziza kuko zitera ibibazo uzirya harimo n'ibibazo byibasira ubwonko. Izi nyama kandi zishobora gutera kansiri zitandukanye, indwara zifata umutima, diyabete n'izindi.
1. Snacking.
'Ibi nibyo bintu umuntu akwiye kwirinda cyane, kubirya ku kigero cyo hejuru kugira ngo akomeze abungabunge ubuzima bwiza bw'ubwonko bwe ndetse n'imikorere myiza y'ubuzima bwe.