Ni akahe kazi ka Minisitiri w'ingabo mu Rwanda._ISHEJA
Iyi nkuru iragaruka ku kazi ka Minisitiri w'ingabo mu Rwanda n'Abandi basirikare bakuru.
Inshingano za Minisitiri w'ingabo mu Rwanda ni izihe?, ashinzwe iki?. Ese yaba atandukaiye he n'umugaba mukuru w'ingabo?.
Mu bijyanye no kuyobora ingabo Minisitiri w'ingabo mu Rwanda yungirije Umugaba mukuru w'ikirenga w'ingabo ' umugaba mukuru w'ikierenga w'ingabo mu Rwanda aba ari Perezida wa Repubulika uriho, niko itegeko nshinga ribitegeka. '
Akazi ka Minisitiri w'ingabo ni ukwibanda ku iterambere ry'inzego z'ingabo mu Rwanda n'ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'ingabo z'u Rwanda. Minisitiri w'ingabo kandi niwe uba uhagarariye Perezida wa Repubulika mu rwego rwa Politiki y'ingabo mu gihe Perezida atabonetse. ' Aka niko kazi nyamukuru ka Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda. '
Minisitiri w'ingabo yungirijwe n'Umugaba mukuru w'ingabo.
Umugaba mukuru w'ingabo ashinzwe ubuzima bw'ingabo mu buryo bwose bwa buri munsi, niwe ushinjwe ubuyobozi bw'ingabo bwose haba amahugurwa, ubutumwa, ubutasi, amasomo, ibiruhuko, imishahara n'ibindi byose bibarizwa mu ngabo ni Umugaba mukuru w'ingabo biba bireba.
Raporo zose z'ingabo, gupanga urugamba, gukora urugamba ndetse n'indi mirimo yose cyangwa ibikorwa byose by'ingabo bikorerwa mu biro by'umugaba mukuru w'ingabo. Muri make Umugaba mukuru w'ingabo niwe mugenzuzi wazo wa buri munsi.
Umugaba mukuru w'ingabo yungirijwe n'umugaba wungirije w'ingabo, nyuma yabo hakaza abagaba b'ingabo nabo bakungizwa n'abagaba bungirije b'ingabo.
Uko bakurikirana batya ni nako bakurikirana mu gutanga amabwiriza mu ngabo, amabwiriza agenda amanuka ava ku rwego rwo hejuru ajya hasi kugera ku musirikare muto wo ku rwego rwo hasi.
Hejuru y'abo bose hari umugaba w'ikirenga w'ingabo ariwe Perezida wa Repubulika, niwe ukuriye ingabo mu buryo bwose bushoboka, Niwe utanga amabwiriza yose akomeye, niwe kandi utangiza intambara kandi akanayihagarika.
Munsi ye hakaza Minisitiri w'ingabo, ukuriye Minisiteri y'ingabo, ' Minisiteri y'ingabo rukaba urwego rubarizwamo inzego nyinshi z'ingabo kuko n'ubugaba bukuru bw'ingabo niho bubarizwa.
Minisiteri y'ingabo ni urwego rwa Guverinoma mu gihe Ubugaba bukuru bw'ingabo ari ikicaro gikuru cy'ingabo 'RDF Headquarters ' kikaba ikigo cya Leta gishinjwe ingabo ariko kibarizwa munsi ya Minisiteri y'ingabo.
Minisiteri y'ingabo niyo igenzura imirimo yose ya RDF ku buryo bwuzuye ariko hari imwe n'imwe biba ngombwa ko ifatanya na RDF Headquarters.