Umwami w'Abongereza yasanzwemo Kanseri.ISHEJA

Umwami w'Abongereza Charles wa 3 yasanzwemo Kanseri itatangajwe.

Umwami w'Abongereza yasanzwemo Kanseri.ISHEJA

Hari hashize igihe Umwami Charles wa 3 ajyanywe mu bitaro ngo yitabweho, aho yajyanywe mu bitaro ngo akurikiranwe kuburwayi bwa Porositate yari asanzwe afite. 

Nyuma y'isuzuma ritandukanye nibwo yasanzwemo kanseri nkuko bitangazwa n'ibiro bye biciye mu itangazo byashyize hanze rigira riti.

" Mu bihe bishije Umwami yarimo yivuza Porositate, aha nibwo habonetse ikindi kintu kidasanzwe mu bipimo bitandukanye byerekanye ko afite uburwayi bwa Kanseri muri we, Itangazo rikomeza rivuga ko uyu munsi Umwami Charls yatangiye ubuvuzi kandi buhoraho asabwa n'abaganga guhagarika gahunda ze zisanzwe ariko muri iki gihe Umwami arakomeza gukora imirimo ye yo mu biro nkuko bisanzwe no gusinya, Umwami yashimiye itsinda ry'abaganga bakomeje kumwitaho bikwiriye ari nabyo byatumye hamenyekana ko arwaye Kanseri.Iri tangazo rikomeza rivuga ko umwami afite ikizere ko azamera neza kandi azasubira mu mirimo ye vuba byihuse. Biravugwa ko umwami yahisemo gutangaza bino kugira ngo akureho ibihuha byose kandi afashe abantu bafite ibibazo nkibye ku Isi hose ".

Ubwoko bwa Kanseri Umwami arwaye nti bwatangajwe ariko harakekwa ko ari iya Porositate.

Aya makuru akaba ari yo ari kuvugwa cyane mu bwami bw'Abongereza ndetse no ku Isi hose.

Nyuma yaho iri tangazo rigiriye hanze Umuhungu w'Umwami ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu gihe gito aba ari kumwe na se.

Uyu mwaka utangira nibwo hatangiye Kuvugwa ko uyu Umwami Charles atazamererwa neza muri uyu mwaka ko ahubwo ashobora kutanawurenza ahubwo, abadukanye iyi nkuru bikura kubuhanuzi bwa Nostradamus wagiye ahanura ibintu bikaba, uyu yanahanuye urupfu rw'Umwamikazi nyina wa Charles ndetse avuga ko azasimburwa n'umwana we utazaba akunzwe n'Abongereza, yongeye ho ko ubutegetsi bw'Ubwongereza Charles namara gupfa buzafatwa n'umuntu utari uteganijwe KU BURYO BUTUNGURANYE. Umugabo utitezwe niwe uzaba Umwami, umwami azaba umuntu utaratekerejwe ho mbere, akomeza avuga ko Ubwami bwe buzakundwa cyane, ibi bizaza nyuma yo kuzamba kw'ibintu byinshi ku Isi muri uwo mwaka mu Ubwongereza naho bizazamba, urupfu rutunguranye mu b'imbere nirwo ruzatera ibi byose m'u Bwongereza. Akomeza avuga ko Ubwami buzasenyuka.