Ibikomerezwa ku Isi byatakaje Bluebadge ya Twitter, ese byaba byatewe n'iki?.

Mu minsi yashize Boss wa Twitter ndetse na SpaceX, Iron Musk yaburiye abantu ko bazatakaza Bluebadge cyangwa se Twitter verified tick nibaramuka batihutiye kwiyandikisha kuri konti ya Twitter verified kugirango bahabwe ifatabuguzi rishya rizabemerera kugumana iyi Blue badge ya Twitter.

Ibikomerezwa ku Isi byatakaje Bluebadge ya Twitter, ese byaba byatewe n'iki?.

Kuyigumana bisaba Kuba wariyandikishije kuri konti yaTwitter verified, aho wuzuza ibisabwa birimo kuzuza amazina yawe, ifoto yawe, Kuba umaze iminsi 30 ukoze subscribe kuri Twitter Verified,  konti yawe kandi igomba kuba ikurikira Twitter Verified mu gihe cy'iminsi 30 kandi waremeje nimero ya Telefoni yawe kuri konti ya Twitter, Kuba ntamakosa agaragara mu myirondoro yawe, ugomba Kuba kandi muri icyo gihe wasabye Twitter Blue utarahinduye amazina ndetse n'ifoto byawe. 

Usabwa kwishyura Amadolari 8 buri kwezi,  kumwaka ukishyura Amadolari 84 ku bantu Bari mu bihugu bimwe na bimwe.

Twitter yatangaje ko abantu bose batakurikije bino, bazakurirwaho Blue badge ku italiki ya 1 Mata, ariko kuri uwo munsi ntibyaba.

Abantu bamwe bakomeje kugirango ni amashyengo Musk yadukanye none uyu munsi abantu batishyuye babyutse basanga Twitter Blue zabo zakuweho. 

Ubu n'inkuru iri guca ibintu ku Isi, bamwe bibaza mpamvu ki Musk ashaka gucuruza Blue badge abandi nabo bakibaza mpamvu ki abantu bari bazisanganywe batishyuye kandi baraburiwe mbere yo kuzibavaniraho. 

Iki gitekerezo gisa n'icyashimwe na CEO wa Metavarse bwana Zuckerberg nawe akaba yaratangaje ko abantu bakoresha services za Meta nabo mu minsi iza bazajya bishyura verified kuri konti zabo https://isheja.com/kwishyura-gukoresha-zimwe-muri-services-za-facebook

Aba ni bamwe mu bihangange byakuriweho Twitter Blue Badge kuri konti zabo. 

1.  Donald Trump 

2.  Celena Gomez

3. Beyonce 

4. Kim Kardashian 

5. Lady Gaga 

6. Justin Bieber 

7. Bill Gates 

8. Ronaldo Christiano

9. Perezidansi ya Uganda, Tnzania na DRC.

10.  Oprah Winfrey

11. Hillary Clinton

Ibitangazamakuru byinshi ndetse n'abandi bantu benshi babuze iyi Blue tick.

Iyi service ya Twitter yatangiye gukoreshwa muri 2008, hagamijwe guca urujijo kuko hari abantu biyitirira abandi, yahabwaga ibyamamare, abanyepolitike, n'ibigo bikomeye kugirango hatagira ubyibeshyaho. 

Iki gitekerezo hari benshi bagishimye kuko ba bona noneho Musk akoze  iringaniza ku buryo buri wese ubifitiye ubushobozi azajya yiyishyurira iyi service, bavuga ko itakiri iy'abantu bumva ko bakomeye gusa. Hari ababishimiye uyu munyemari n'ubwo hatabura n'ababimugayiye cyane bavuga ko akunda amafaranga cyane ko atari akwiye kwishyuza abantu kuri service nkiyi.