Imigi ibarizwamo ubutinganyi kurusha ahandi ku Isi._ isheja
Imigi 10 ibarizwamo ibikorwa by'ubutinga kurusha indi ku Isi, n'imigi ibamo abatinganyi n'abakubanyi bake ku Isi.
Ubutinganyi ni ibikorwa byo kuryamana kubahuje ibitsina ku Bagabo, naho Abagore bo bitwa Abakubanyi nkuko kumihanda bigenda bivugwa muri iyi minsi.
Ibi bikorwa n'abantu basanzwe ariko biyumvamo kuryamana nabo bahuje ibitsina, hakaba Ibihugu bibyemera kumugaragaro naho ibindi Bikabifata nk'imico yuzuye ico gusa itakagombye kubarizwa mu bantu.
Ubutinganyi muri iyi minsi n'ikintu gishyigikiwe cyane n'Ibihugu byo m'Uburengerazuba bw'Isi. Kuburyo uburwanyije ahahurira n'ibibazo atari yiteze bishobora no kumuviramo kwicwa, muri rusange ababushyigikiye nta mpamvu batanga ifatika yo kubushyigikira binga bityo, ahubwo bavuga ko ari uburenganzira bw'abantu bugomba kubahirizwa hose kumubumbe.
Ibihugu byamaganye ubutinganyi usanga bizirikishwa ibihano umurundo wabyo hagamijwe kubyumvisha kugira ngo byisubireho bitarazahazwa n'ibyo bihano bibangamira ubukungu bw'ibyo bihugu.
Igihu giheruka kumvikana cyamagana ubutinganyi ni Uganda, Perezida wa Uganda yatangaje ko asinye itegeko rihana ubutinganyi kandi ko adateze gutezuka.
Ubu biravugwa ko yarwaye Covid-19, abandi bakavuga ko yaba yarozwe na CIA kubera kwamaganira kumugaragaro ubutinganyi ndetse no gukoranira bya hafi n'Uburusiya.
Perezida wa Turkiye Erdogan nawe ari mu bamaganye ubutinganyi [ ibikorwa yise imico mibi y'abo m'Uburengerazuba ] avuga ko adateze kubwemera muri Turkiye ayoboye.
Uburusiya nabwo buvuga ko budateze kwemera Ubutinga mu Gihugu cyabo. Ibintu abo m'Uburengerazuba bavuga ko ari ukubuza abantu kwisanzura no kuryoherwa no kwigenga bakoresha ibitsina byabo icyo bashaka.
Imigi 10 ibarizwamo abantu benshi birunduriye muri ibyo bikorwa by'Ubutinganyi n'ubukubanyi, kuburyo bwemewe:
1. Reykjavik, Iceland
2. Amsterdam, Netherlands
3. Rotterdam, Netherlands
4. Montréal, Canada
5. Toronto, Canada
6. Vancouver, Canada
7. Oslo, Norway
8. Dublin, Ireland
9. Brussels, Belgium
10. Gent, Belgium
Imigi 10 ifite Abatinganyi n'abakubanyi bake.
Muri iyi migi abatinganyi n'abakubanyi, bagenda bikandagira kuko bashobora kugirirwa n'abi cyane mu gihe bafashwe, bimenyekanye ko bakora ibyo bikorwa. Ni imigi abatinganyi babamo bafite imitima ihagaze kuko nta bwisanzure na buke bahafite. Umugi wa mbere ni Jakarta habarurwa abatinganyi 0/10, ugakurikirwa na Moscow 0.24/10, Hongk kongo 1.15/10.
1. Jakarta, Indonesia
2. Moscow, Russia
3. Shanghai, China
4. Beijing, China
5. Hong Kong, China
6. Bucharest, Romania
7. Warsaw, Poland
8. Kuala Lumpur, Malaysia
9. Istanbul, Turkey
10. Budapest, Hungary
Imigi 20 irimo abatinganyi b'Abagabo batingana ku kigero cyo hejuru/ Iyi niyo migi ikorerwamo ubutinganyi cyane kuburyo bukabije.
1. Fort Lauderdale – Florida, USA
2. Berlin – Germany
3. Amsterdam – The Netherlands
4. San Francisco – California, USA
5. Brighton – UK
6. Madrid – Spain
7. Los Angeles – California, USA
8. Barcelona – Spain
9. Tel Aviv – Israel
10. London – UK
11. New York – USA
12. Toronto – Canada
13. Buenos Aires – Argentina
14. Sydney – Australia
15. Paris – France
16. São Paulo – Brazil
17. Bangkok – Thailand
18. Lisbon – Portugal
19. Cape Town – South Africa
20. Taipei – Taiwan
Ibihugu byemera ubukwe bw'abahuje ibitsina kanda hano usome inkuru irembuye.