INTAMBARA ikomeye ishobora kuzahirika Leta 1 cyangwa 2 muri EAC_ isheja.

Ubutasi bwa Uganda : Buratangaza ko muri Congo hatutumba intambara izasiga ihiritse Leta 1 cyangwa 2 m'Umuryango w' Africa y'Uburasirazuba.

INTAMBARA ikomeye ishobora kuzahirika Leta 1 cyangwa 2 muri EAC_ isheja.

Iyi ntambara bivugwa ko iri gutegurirwa muri Repubulika Iharanira Demukasi ya Congo ngo izaba ari karahabutaka kuko izasiga Leta 1 cyangwa 2 zihiritswe burundu muri EAC.

Umuyobozi w'ingabo za Uganda Emmanuel Katabazi, aherutse gutanga umuburo ku Bihugu bihana imbibi na Congo ko byaryamira amajanja ndetse cyane kuko bishobora kwisanga byinjiye mu ntambara ikomeye igiye kwaduka muri Congo kandi ngo ikaba intambara ikomeye cyane ishobora kubishegesha.

Katabazi araburira ibihugu bihana imbiba na Congo ko bigomba gukaza umutekano ku buryo bukomeye cyane kumipaka ibihuza na Congo, aratangaza kandi ko inzego z'ubutasi n'igisilikare bya Uganda byo byarangije gukaza umutekano ku buryo bukomeye, mu rwego rwo kwirinda abantu bakwambuka umupaka bava muri Congo bakinjira muri Uganda, mu gihe bazaba bahunze intambara ikomeye avuga ko iteganijwe muri iki Gihugu cya Congo.

Katabazi akavuga ko abo bantu ari abo gukumira kuko bashobora guteza ibyago Ibi Bihugu bituranyi na Congo bibarizwa muri EAC. 

Ibi bije nyuma yaho Perezida wa Congo, atangarije ko ingabo za EAC zananiwe ko ntacyo zikora muri Congo mu rwego rwo kurwanya M23, akavuga ko yagiye gushaka ingabo zizaza guhashya M23 mu buryo bwa nyabwo, izo ngabo zikaba ari izo muri Africa y'Amajyepfo. 

Tskisekedi kandi aheruka kumvikana avuga ko azatangiza intambara k'u Rwanda kuko abona ari rwo rushyigikiye M23 kandi akaba ashinja n'ingabo za rwo Kuba ziri kubutaka bwa Congo. 

Lt. Col Katabazi umuyobozi w'urwego rw'ubutasi rwa Uganda ISO, yakomeje aburira ibihugu bituranyi na Congo ko bikwiye kugira amakenga cyane kuko intambara igiye kwaduka muri Congo idasanzwe, avuga ko ifitwe mo uruhare n'inyungu n'Ibihugu by'Imbaraga cyane bitabarizwa muri aka Karere ka Africa y'Uburasirazuba.

Akavuga ko ibyo Bihugu atavuzeho bifite inyungu muri iyo ntambara igiye kwaduka muri Congo. 

Ariho yahereye avuga ko ubutegetsi 1 cyangwa 2 bugomba guhirikwa muri iyo ntambara n'ubwo adasobanura neza ubwo ari bwo cyangwa ngo atunge urutoki Ibihugu biri kuri urwo rutonde ( rwa Leta zizahirikwa). 

Aya magambo ya Katabazi, arerekana ko mu biyaga bigari hashonora kwaduka umutekano muke, mu bihe biri imbere. 

Ibihugu bishobora kugirwaho ingaruka n'iyo ntambara ivugwa ko ishobora kwaduka ni u Buganda, u Rwanda n'u Burundi.

' Ibi Bihugu byose bikaba bifite imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo kandi ikorera kubutaka bwa Kongo, bivugwa ko igomba kuhavanwa byanze bikunze.' 

Ku ruhande rwa M23, iratangaza ko Congo irajwe ishinga no kuyirwanya aho kugana inzira y'ibiganiro byakemura ikibazo bidaciye mu ntambara. M23 ikanavuga ko yasabye ko yakwinjizwa mu ngabo za Congo ariko ikaba yarabyangiwe.