Ni gute Amezi yavuye kuri 13 akajya kuri 12, Sobanukirwa._ISHEJA
Sobanukirwa umenye imvano y'Amezi 12 aho kuba 13 nkuko byari bisanzwe.
Amezi agize umwaka yahoze ari 13 aho kuba 12, ese byaje kugenda bite ngo abe 12 avuye kuri 13?.
N'inde wabikoze agamije iki, byakozwe ryari?.
Iy'inkuru irakumvisha neza uko byaje kugenda kugira ngo ameze areke kuba 13 ahubwo agirwe 12.
Amezi agize ingengabihe y'Umwaka yari 13 mbere yo kugirwa 12, naho iminsi igize Amezi yose ikaba 28 aho kuba 28/29 mu kwezi kwa 2 naho andi mezi yo akaba afite iminsi 30 cyangwa 31.
Ubundi habarwaga Ukwezi hakurikijwe urundendo rw'Ukwezi mu Isanzure, ukwezi kuzenguruka Isi mu minsi 28 ndetse n'isaha 1.8, iyo ufashe iyi minsi ukayikuba n'amezi 13 ubona iminsi 364 wakongeraho isaha 1.8 iba iri kuri buri kwezi uhita ubona iminsi 365, uko niko kera babaraga iminsi n'Amezi bigatuma baragiraga amezi 13 arengaho umunsi umwe, UWO MUNSI WAHITAGA UBA UW'IKIRUHUKO.
Bitewe n'uko babaraga, umwaka ugizwe n'iminsi 365, igabanyijemo amezi 13 buri kwezi kukagira iminsi 28. Buriya ukwezi uku kujyana n'imboneko z'ukwezi kandi kugira iminsi 28 nk'iy'umugore abakuru barabyumva.
Igikonoshwa cy'akanyamasyo nacyo gihuza neza n'ibyo byavuzwe haruguru, nacyo kiba gifite ibice 13. Ni kimwe na Zodiac nayo igira ibihe 13 aho kuba 12.
Amazina y'amezi yarahinduwe nayo, ibi bikwereka ko atari ko byahoze nkuko tubibona mungero ziri hasi aha:
September, ubundi ni 7 kwakabaye ukwezi kwa 7,aho kuba ukwa 9.
Octomber ni ukwa 8, aho kuba ukwa 10.
November ni ukwa 9 aho kuba ukwa 11.
Mu gihe December ari 10, aho kuba ukwa 12.
Izi ngero ziragaragaza neza ukuntu aya mezi dukoresha yahindaguwe, umwaka ukareka kugira amezi 13 ahubwo akaba 12, bisobanuye ko hari ukwezi kumwe kwavanywemo iminsi yako ikagenda ishyirwa ku yandi mezi kugira ngo iminsi ikomeze ibe 365. MUkubigenza batyo baje gusanga Isi izenguruka izuba iminsi 365 n'amasaha 6, aya masaha akaba ariyo bateranya agatanga umunsi 1 nyuma y'imyaka 4. Uwo munsi uhyirwa ku kwezi kwa 2 kuko gusanzwe kugira iminsi 28 buri gihe nyuma y'imyaka 4 hongerwa ho amasa 24 agize umunsi , niho hava kuba Gashyantare igira iminsi 29 buri nyuma y'Imyaka 4.
Tugendeye kuri aya mazina, umwaka ntutangirana n'impera z'ukwa 12 ahubwo waba utangirana n'ukwa Kane (1st April yitiriwe umunsi wo kubeshya: umunsi w'umwaka Mushya ).
Byaje guhinduka bite rero ngo twisange bimeze bitya aho gukomezanya n'Amezi y'Iminsi 28 yatangaga amezi 13 agize Umwaka?.
Gukoresha amezi 13 byahindutse kubera ko ababihinduye bavugaga ko ari Ingengabihehe ikurikizwa n'abapagani ( Pantheons ), bo mu bihe byakera.
Iyi ngengabihe kandi ikaba yarakoreshwaga cyane n'Abari batuye Amerika ba kera bari batuye mu bice bya Inca, Maya, Aztec, Tolthec, Zapotecs. Abagiriki n'Abahindi ba kera nabo bakaba barakoreshaga Indangamisi y'Amezi 13.
Gregorian Calendar 1582, ikaba ariyo yasimbuye iyi yari isanzwe ikaba yaratangiye gukoreshwa mu 1582 bitegetswe na Papa Gregory XIII. Nubwo Gregorian yatangiye gukoreshwa mu 1582 ariko byageze mu 1928 hari abagikoresha Indangaminsi ya kera iyi yari ifite amezi 13.