Umunsi w'instinzi wizihijwe m'u Burusiya ku nshuro ya 78, uko byari bimeze.
U Burusiya bwizihije umunsi w'instinzi ku nshuro ya 78, ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa ku Italiki 9 Gicurasi. U Burusiya buba bwizihiza igihe bwatsindaga aba NAZI bari aba Adolph Hitler, ubwo U Burusiya bwabatsindaga mu ntambara ya 2 y'Isi, bukabatsindira kumurwa mukuru w'u Budage 'Berlin'. U Budage bukimara gutsindwa n'U Burusiya Hitler bivugwa ko yahise yiyahura, abandi bakavuga ko yahungiye muri Argentina naho abo kuruhande rw'u Burusiya bakavuga ko bamwishe.
Uyu munsi ngaruka mwaka w'instinzi bisanzwe bimenyerewe ko ubera k'urubuga rwa ' Red square' n'uw'uyu mwaka nawo niho wabereye.
Aho wizihijwe n'abasilikare ibihumbi 10, harimo n'abari mu bikorwa bidasanzwe bya Gisilikare muri Ukraine, muri iyi myiyerekano ya Gisiliksre harimo ibikoresho binyuranye bya Gisilikare 125.
Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yitabiriye uyu muhango, ni nawe mushyitsi mukuru muri ibi birori, Abasilikare bakuru bo m'u Burusiya nabo bari babukereye harimo abari mu kazi ndetse n'inkeragutabara zari zihari. Minisitiri w'ingabo General Sergey Shoigu niwe wagenzuraga uko imyiyerekano igenda, imyiyerekano y'ingabo yari ikuriwe na General Oleg Salyukov Ukuriye ingabo zirwanira k'ubutaka.
Uyu mwaka, [uyu munsi] wizihijwe mu gihe uburusiya buri kurwana muri Ukraine mu bikorwa bya Gisikare bidasanzwe bwatangijeyo, aho bufite intego yo kubuza Ukraine kwinjira muri NATO ( Umuryango w'ubutabarane w'ibihugu bibarizwa mu m'Amajyaruguru y'inyanja ya Atalantique ) ndetse no gukuraho imikoranire ya NATO na Ukraine. INgabo 530 ziri kurugamba muri Ukraine zari zabukereye kuri uyu munsi aho zagaragaye mu myiyerekano kuri Red Square.
Ingabo zitabiriye uyu munsi zari mu matsinda 30, ibimodoka bya Tigr-M Armored, BTR-82A Armored personnel carrier, Bumerang Infantry fighting vehicles, Iskander-M tactical missiles systems, S-400 Triumf anti-aircraft missile systems, ibifaru bya T-34, T 90, T2 B3 na Yars intercontinantal ballistic missiles ibi bikoresho byose byagaragajwe kuri uyu munsi w'instinzi kuri Red Square.
Ibi birori byari biteganijwe ko byitabirwa n'abategetsi batandukanye barimo: Perezida wa Kazakhstan Kassym-Jomart Tokayev, Minisitiri w'intebe wa Armenia Nikol Pashinyan, Tajik President Emomali Rahmon, Perezida w'aba Uzbek Shavkat Mirziyoyev.
Putin yumvikanye avuga ko ahazaza h'u Burusiya ubu hari mubiganza by'ingabo zabwo ziri muri Ukraine.