Menya umwihariko kuri Turkiye, Igihugu gitangaje._ISHEJA

Umwihariko ku Gihugu cya Turkiye.

Menya umwihariko kuri Turkiye, Igihugu gitangaje._ISHEJA

Turkiye ni Igihugu gifite amateka yihariye kandi arambye nkuko nacyo kirambye 

N'iguhugu cyagize Ubwami bw'Abami bukomeye cyane kandi bugari kuva mu 1299 kugera mu 1922 , bwamenyekanye cyane nk'Ubwami bw'Abami bwa Ottoman. Ubu bwami Bwabami bwagize uruhare rukomeye mu byakorwaga muri icyo gihe bufite n'ijambo kubere imbaraga bwari bufite. Ubwami bwa Ottom bwahimye ubwo bwayoborwaga na Ottoman Sultan Mehmed wa 6.

  

Turkiye kandi ikaba izwi nka hantu habaye umugi ( Imigi ) bwa mbere, mbere y'Ahandi hose ku Isi dore ko Constantinople ari wo mugi mugari wabayeho ku burayi mbere y'indi.

Tugiye kureba rero ibyo Turkiye yihariye haba mu mateka detse no mu bindi bitandukanye.

1. Turkiye n'icyo Gihugu cyo nyine cyo Kuburayi no muri Aziya kibarizwa  ku migabane 2, Kikaba gikora kuburayi na Aziya icya rimwe.

2. Turkiye niyo marembo y'inyanja y'Umukara, bivuze ko ariyo igenzura Ubwinjiriro bw'iyi nyanja y'Umukara.

3. Instanbul niyo yahoze yitwa Constantinople, Constantinople ikaba ari yo yanahoze ari Umurwa mukuru w'Umwami Bwabami bwa Byzantine.

Instanbul ikaba ari umugu wa 2 muri Turkiye nyuma ya  Ankara.

4. The Temple of Artemis at ePHESUS iri ku rutonde rw'ibyiza nyaburanga ku Isi bikurikiranywa na UNSCO. Iyi Temple ikaba ibarizwa muri Turikye.

5. Indabo z'amabengeza zitwa Tulip zakwirakwiriye Kuburayi mu kinyejana cya 16 zikomotse muri Turkiye.

6. Umugi wa 2 munini uri munsi y'ubutaka ubarizwa muri Turkiye, Uyu mugi ukaba umaze imyaka ibihumbi 2000, ukaba w'ubatse munsi y'ubutaka muri metero 85 z'ubujya kuzimu. uYU Mugi witwa Derinkuyu cyangwa se Elengubu, Bivugwa ko wabagwamo n'abantu 20,000 bose muri icyo Gihe.

7. Imbuto za Hazelnuts, 70% zikoreshwa ku Isi zibz zavuye nuri Turkiye.

8. Intambara yitiriwe Trojan War iri mu migani y'Abagereki, bivugwa ko yarwaniwe mu Mjyaruguru y'Uburengerazuba bwa Turkiye.

9. Stretch of continental coastline nini ku Isi ibarizwa kuri Turkiye, ikaba ifite Kilometero 8,000 zose.

10. Inyenyi n'Igice cy'Ukwezi biri mu Ibendera ry'Umutuku rya Turkiye, Bisobanura ko Iki gihugu cyubaha idini ya Islam.

11. Turkiye bivugwa ko ari Igihugu cyatuwe kuva kera cyane, Ibi bivugwa hagendewe Kubikorwa by'Ubugeni byagaragaye muri iki Gihugu nk'Igikorwa cy'Ubugeni cya Gobekli Tepe kimaze imyaka Ibihumbi 11 yose. Ibi byerekana ko Turkiye ifite amateka arambye.

12. Mu ndimi zirenga 90 zivugwa n'abaturage batuye Turkiye, uruvugwa cyane ni Igi Turkic kuko kivugwa na Miliyoni 75 z'Abatuye Turkiye.

13. Turkiye n'icyo Gihugu cya mbere cyohereza ku Isoko Mpuzamahanga ingano nyinshi ya Figs, Apricosts na Pomegranates.

14. Ibirori byo gucinya umudiho mu buryo bubereye ijisho, aho abantu baba bambaye imyenda iteye nk'amakanzu bikaraga '' Whirling Dervish Ceremony '' bifite inkomoko cg  amamuko muri Turkiye.

15. Aho Nowa '' Noah '' yaparitse inkuge ye mu gihe umwuzure wari wateye Isi wacishaga make ku musozi wa Ararat ni Muri Turkiye.

16. Umugi wa Instanbul niwo mugi wo nyine ku Isi Uhuza Imigabane 2 ( Uburayi na Aziya ), uherereye muri Turkiye.

17. Igihugu cya Turkiye n'icyo cya 4 ku Isi gifite amazi meza arunze ahantu hamwe, aya mazi akaba ari  mu kibaya kitwa Konya.

18.Icyayi gakondo cyo muri Turkiye kiri ku rutonde ndangamurage rya UESCO NK'ICYAYI KIZA.

19. Turkiye niho hantu ha mbere ku Isi hari urukoma rw'amasoko ya kere  atwikiriye kurusha ahandi ku Isi, Instanbul hari amaduka atwikiriwe hamwe 4,000 yose, ibi bigatuma ica agahigo ko kuba iya mbere ku Isi ifite Bazaar nini.

20. Ibiryo bikunzwe kugurwa ku mihanda henshi ku Isi '' Doner Kebaba '' bifite inkomoko Muri Turkiye, byatangiye gucururizwa ku mihanda kuwa mu kinyejana cya 19.

Ngayo nguko rero imyihariko cg se uduhigo twihariwe n'Igihugu cya Turkiye.