Ivure umuvuduko w'amaraso mu buryo kamere.
Uko wakwivura umuvuduko w'amaraso utiriwe ujya kwa muganga.
Ese ubundi umuvuduko w'amaraso ni iki? Ni ukwiyongera kw'ikigero amaraso agenderaho mu mubiri kikaba ku kigero cyo hejuru kurusha igisanzwe.
1. Kugabanya Ibiro no kugabanya Umubyibuho w'inda.
Kugabanya ibiro biri ,u bintu bigabanya cyane umuvuduko w'amaraso, ndetse no kugabanya ibinture ku_nda. Abantu bafite inda nini baba bafite ibyago byo kurwaara iyi ndwara, iyo umuntu abimenye kare akagabanya ibinure mu mubiri no kunda aba yirinze kuzarwaraiyi ndwara.
Muri rusange umuntu akwiye kwirinda umubyibuho ukabije, ahuza ibiro bye n'uburebure kugirango agabanye ibyago byo kwibasirwa n'umuvuduko w'amaraso.
2. Imyitozo ngorora mubiri ihoraho.
Aha hasabwa iminota 150 buri Cyumweru, bisobanuye Ko umuntu akwiye gukora siporo iminota 30 k'umunsi byibura ari kugorora umubiri.
Iyo imyitozo ngorora mubiri ihoraho bigabanya umuvuduko w'amaraso kukigero cya 5 cyangwa 8 mm Hg.
Siporo ni nziza kuko ikangura ubwonko bugakoresha imbaraga nyinshi maze bugategeka ibice by'umubiri gukora isuku bisohora amavuta, umunyu n'isukari mu mubiri.
3 kurya indyo yuzuye.
Aha ugirwa inama yo kurya indyo nk'ibinyameke, imbuto zitandukanye, imboga n'ibizikomokaho, ibi iyo ubyiseho cyane ukabigiraa amafunguro yawe bigabanya umuvuduko w'amaraso ku kigero cya 11 mm Hg.
Nubwo bigoye guhindura imirire ariko bibaye ngombwa wayihindura kugira ngo urengere ubuzima bwawe. Iyo ufite umuvuduko uri ku kigero cyo hejuru ugakoresha ubu buryo ugabanuka ku buryo bwihuse.
4. Kugabanya sodium.
Kugabanya cyane sodium umuntu ashyira mu mubiri we, birafasha cyane kuko byihutisha kugabanya ikigero cy'umuvuduko w'amaraso mu mubiri. Kugabanya sodium bigabanya umuvuduko w'amaraso ku kigero cya 5 na 6 mm Hg.
Ubundi umunyu niwo sodium, aha rero ni ukugabanya umunyu mwinshi ugashyirwa ku kigero cyo hasi cyane, kubarwayi biyi ndwara bo bibaye byiza bawureka ho gato.
5. Kugabanya alcohol.
Inzoga ishobora kuba nziza cyangwa mbi kubuzima bwawe, ibi byose biterwa nuko uyifata n'ikigero uyifataho. Byakabaye byiza inzoga ifashwe mu rugero kurusha kuyinywa nk'uyiyahuza cyangwa se nk'utazongera kuyibona.
Umugabo aba akwiye gufata byibura amacupa 2 buri Cyumweru naho umugore agafata rimwe gusa.
Kugabanya alcohol mu mubiri bigabanya umuvuduko w'amaraso ku kigero cya 4 mm Hg.
Ibibazo bivuka ku bantu banywa inzoga cyane nibo bahura ikibazo cy'umuvuduko, kurusha abandi.
Kunywa inzoga nyinshi Kandi ntibitera umuvuduko gusa ahubwo bitera n'umwijima, impyiko, bigatera n'amara, bikaba byatera na cancer yo mumuhogo iyo umuntu agabanyije inzoga nyinshi aba yirinze ibi byose,
5. Hagarika kunywa itabi.
Buriya isegereti imwe unyweye yongera ikigero cyo kwihuta kw'amaraso, abarinywa barabizi ukuntu iyo bamaze kuritumuraho bumva amaraso yihuse bakumva ni ibintu byiza ari nabyo bibagira imbata.
Kugabanya itabi byaba ngombwa ukarivaho bituma amaraso asubira ku kigero nyacyo agenderaho mu mubiri bikagabanya n'ibindi bibazo byafata umutima bivuye ku kunywa itabi ryinshi.
6. Kureka caffeine.
Caffeine yongera umuvuduko w'amaraso ku kigero cya 10mm Hg ku bantu bayinywa cyane, ariko kubayinywa gake gashoboka nka 1 mu cyumweru ntacyo ibatwara nubwo atari bose.
Kugabanya caffeine byaba ngombwa ukayireka bituma umubiri usubiza amaraso ku kigero gisanzwe atembereraho mu mubiri.
8. Kugabanya stress.
Stress yakarande nayo ituma uyihorana agira ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso Kandi ukabije, kuyigabanya cyangwa se umuntu aka yakwiga kubaho nta stress imusenya birafasha kuko bituma umubiri ugabanya ikigero cy'amaraso avudukaho, agasubira ku kigero gikwiye cya nyacyo.
Kurya ibiryo bibi cg se bitujuje ubuzirantenge, kunywa amayoga menshi (alcohol), kunywa itabi ibi biza imbere mu gutera stress. Ikindi gitera stress ni ukugira ibitekerezo byinshi.
Ni gute wagabanya stress, wagabanya stress ukoresheje meditation kubabishoboye, siporo, kuruhuka, relaxing.
9. Reba muganga.
Inama ya 9 ni ukureba muganga mu gihe umuntu afite iyi ndwara akaba yamugira inama.
10. Ubufasha
Ubufasha buturutse m'umuryango, inshuti, ubufasha buguhumuriza bukubwira ko uzakira ni ingenzi kuko bugufasha mu kumva Ko uzakira Kandi bikarangira ukize koko mu gihe ukurikiza izi nama. Mu kinyarwanda duti Ikizere kirarema.
Ubundi bufasha ni ugushaka umuganga wa kwitaho ndetse n'uwagufasha gukora imyitozo ngorora mubiri, ufashijwe n'inzobere muri yo. Ibi byose bigabanya umuvuduko w'amaraso ugashira burundu.