Menya umuntu wa mbere ushaje ku Isi.

Menya umuntu wa mbere ushaje ku Isi.

Aubabe Moroo Umukongomani ushaje kurusha abandi bose ku Isi.

Umuntu wa mbere ufite imyaka myinshi ku Isi ubu ni uwo muri Repubilika Iharanira Demukasi ya Congo, ubu akaba afite imyaka 146.

Aubabe Moroo yavutse mu mwaka w’i 1877 i Nderi (umugi) mu gace ka Aru mu Ntara ya Ituri ho muri Repubulika iharanira Demukasi ya Congo,ku wa Gatandatu yujuje neza imyaka 146 yose agihumeke, amahirwe y’ubuzima atagirwa na buri wese.

Aubabe Moroo , ubu ufite imyaka 146 yose.

Uyu musaza ni we uzwi waba ufite imyaka myinshi muri Africa ndetse no ku Isi yose, aka gahigo kari gasanganywe na Juan Vicente Pérez akaba umuhinzi wo muri Venezuela ( igihugu giherereye muri America yepfo), uyu Pérez yavutse italiki 27 Gicurasi 1909 avukira mu mugi witwa Cobre muri Leta ya Tachira ho muri Venezuela.

Juan Vicente Pérez umunya Venezuela ufite igihembo cya  Guinness World Records kubera agahigo ko kuramba.yavutse mu 1909.

Undi muntu waramye ni Umuyapanikazi witwaga Kane Tanaka yatabarutse umwaka ushize ubwo yari afite imyaka 119 yose.

Kane Tanaka ,yapfuye muri 2022 afite imyaka119.

Aba bari mu bantu bake bazwi barambye kuri iy’Isi.