Nyuma yo guhwihwiswa ko yaba yaragaragaye muri Argentina ubu hongeye guhwihwiswa ko Hitler yaba yarabaye no muri Colombia.
Adolf Hitler umugabo wigeze gutitiza isi mu ntambara ya 2 y’Isi yose ya komeje kumvikana mw’itangazamakuru ko yaba yararokotse intambara yari yarateje y’Isi ya 2, hari ibitangazamakuru byakomeje kwandika ko yaba yarahungiye muri America y’amajyepfo mu Gihugu cya Argentina.
Aho yakoraga imirimo yo mu bwato muri icyo gihugu, ubu hongeye kumvikana amakuru ko yaba yaranabaye muri Colombia mbere yo kongera kubura.
Uwari umukuru wa CIA ibiro by’ubutasi bya leta zunze ubumwe za amerika muri Venezuela, yatanze raporo igaragaza ko Hitler yaba yarabaye muri Colombia ahagana mumwaka wi 1950 ndetse atanga n’ibimenyetso bigaragaza ko Hitler muri iyo myaka koko yaba yaragaragaye muri Colombia mbere yo kongera kubura.
Umusilikare wa SS (wari umutwe wa gisilikare w’ishyaka ry’aba Nazi) wahoze mu ngabo za Hitler yabwiye abatasi bo muri USA ko yigeze guhura imbona nku bone n’umuyobozi waba Nazi muri Colombia, byakomeje kubera urujijo rukomeye abakozi b’iperereza ry’amerika n’abandi baturutse mu bindi bihugu bashaka kumenya koko niba Hitler akiriho.
Aya makuru yatanzwe n’uy’umusilikare yaje yiyongera kuyo CIA yari ifite ariko yari yarabitse, ko Adolf Hitler yabaga muri Argentina kumyaka 66 akora imirimo yo mu bwato, yakoraga mbere yo kuva muri Argentina akerekeza muri Colombia.
Phillip Citroen umusilikare w’umudage wahoze mw’itsinda rya SS niwe wemeje ko Adolf Hitler yari agihumeka mu mwaka wi 1955 ari naho Yahuye nawe,
Citroen yavuze ko Yahuye na Hitler mu kwezi kumwe mu rugendo yararimo ubwo yavaga Maracaibo muri icyo gihugu nk’umukozi wa KNSM (Royal Dutch) shipping Co.”
Aya makuru yongeye kumvikana mu itangazamakuru muri iki cyumweru, ariko n’ubwo bikomeje kuvugwa ntawe ugaragaza neza niba Hitler yaba akiriho koko cgangwa yarapfuye nyuma y’intambara y’Isi.
Amakuru azwi na benshi n’uko Adolf Hitler yaba yariyahuye nyuma yo kotswa igitutu n’ingabo z’aba soviets bishyize hamwe mu ntambara y’Isi ya 2.
Uyu mugabo wari umunyesuku cyane ibye na n’ubu nti birasobanuka neza, dore ko hari n’abaherutse kuvuga ko yari umuyahudi bigateza impagarara.