Kummakivi ibuye benshi bibazaho byinshi, ese rimaze igihe kingana iki rigeretse kurindi?._isheja
Kummakivi rock iherereye muri Finland, n'ibuye rikurura ba mukerarugendo benshi bajya kwihera ijisho uko rimeze, menya byinshi biryerekeyeho.
Kummakivi n'ibuye ritangaje, ibuye benshi batemera ko ribaho ko ryaba ari irihimbano.
Kummakivi n'ibuye rinini rigeretse kurindi ariko ryo rito, kuburyo ubona ari bimwe benshi bita ibitangaza kuko ari ikibuye kinini kigeretse kurindi buye rito mu buryo bugaragara nk'ubutangaje. Benshi rero bibaza uwaba warabikoze, agafata ibuye akarigereka kurindi n'icyo yari agamije cyangwa uko byaba byarabayeho byo ubwabyo bikikora.
Kummakivi n'ibuye rireshya na metero 7, riherereye mu mashyamba acucutse i Ruokolahti ho muri Finland ( aho riherereye neza, Voltala mu Amajyepfo ya Savonia). Leta ya Finland yatangiye kuribungabunga mu 1962.
Kummakivi nirwo rutare ruzwi runini rugeretse kurundi ku Isi hose muri ubu buryo bugaragara ku mafoto, ariko si rwo rwonyine. Abamenyi mu by'amabuye ntabwo baratanga impamvu ifatika iri buye ryabayeho ritya n'icyaba cyarabikoze, nabo ubwabo barakibaza impamvu riteretse kurindi ritya n'icyaba cyarabiteye kuba gutya.
Abahanga mu by'amabuye n'ibisigaratongo n'ubwo bataramenya neza impamvu uru rutare rumeze rutya, ariko hari icyo bakeka ko cyaba cyarateye uru rutare kwisanga rumeze rutya.
Bavuga ko ibi ari ingaruka zo gushonga k'urubura kwabayeho mu myaka myinshi ishije, nyuma y'uko gushonga, hakaza Gusigara urutare ruteye rutya. Ibyo byabayeho hagati y'imyaka 8,000 kugera ku 11,000 ishize, ubwo urubura rwashongaga ku Isi. Bakavuga ko aribyo byaba byarateye uru rutare kwisanga rutya.
Kummakivi bisobanura Strange rock ( urutare rw'igitangaza ), Kummakivi bivugwa ko yaba ipima Toni 500 zose.
Hibazwa n'impamvu ibiza birimo imitingito ikoye, imiyaga n'ibindi byabayeho muri iyo myaka yose byaba byarasize uru rutare rugihagaze ntiruhungabane.
Amwe mu mafoto y'uru rutare Kummakivi.