Amakosa akomeye umuntu akora akazayicuza mu bihe bizaza, rimwe na rimwe akaba yamuhitana._ Isheja
Amakosa atuma umuntu adatera imbere, atuma umuntu ayicuza ubuzima bwose iyo atamenye ubwenge ngo ayakosore hakiri kare.
1. Kwiga kunguzanyo cyangwa kwiga ibidakenewe.
2. Gutandukana n'uwo mwashakanye.
3. Kwanga kugura igitabo, Application n'ibindi byakwigisha.
4. Kugura ibiciriritse bisaza vuba kandi ufite ubushobozi bwo kugura ibihenze kandi biramba.
5. Gushaka avoka ngo akuburanire urubanza aho gushaka umwunzi cyangwa abahuza mu by'Inkiko.
6. Gushora amafaranga muri Businesses z'inshuti cyangwa abavandimwe, bituma ubabura iyo baramutse bahombye.
7. Kutirinda indwara, abantu bagahitamo kuzivuza. Indwara zitwara amafaranga menshi kuruta kuzirinda.
8. Kutamenya igihe [ Timing ], yo gukora ibintu byawe.
9. Kutagaragara kugihe/ kutubahiriza igihe.
10. Gusinya ibintu utazi, utasomye. Gusoma mbere yo gusinya ni ingenzi.
11. Kugura ibintu bikujyana amafaranga yo kubyitaho by'igihe kirekire. Aho kugura ibyakuzanira amafaranga.
12. Gusimbuka cyane ukagwa ahantu utateguye, ibi byo kugwa mu ruzi urwita ikiziba.
13. Kubaho ubuzima butari ubwawe, kwiyoberanya,,,,, birangira usebye.
14. Gutekereza ko ubuzima bwawe buteguye, ko Imana yabuteguye.
15. Kubyara ukiri muto, kubyara utarateganyiriza umwana wawe ibizamutunga kugeza igihe nawe azabasha kwibeshaho.