Menya icyo Uburusiya ari bwo.
Benshi biyumvisha ko Uburusiya ari Igihugu kimwe Kandi Kigali cyane dore ko ari cyo cya mbere ku Isi mu bunini. Bakongera kukimenyaho ubutita bukomeye cyane ndetse n’igisilikare gikomeye kiza ku mwanya wa mbere ku Isi. Iyi nyandiko ntabwo igamije kuvuga ubuhange bw’Uburusiya mu kintu runaka, ahubwo iribanda ku mpugu zigize Uburusiya, turareba icyo Uburusiya ari bwo mu gisobanuro cy’Uburusiya nk’igihugu.
Ubundi Uburusiya bugizwe na Repubulika 21 zose, izi Repubulika 21 buri imwe iyoborwa ukwayo, ikagira amategeko yayo n’abayobozi bayo ndetse n’igisilikare cyayo. Uburusiya bwishyize hamwe buhuza izi Repubulika zose bukazitegekera hamwe bukanahuza inzego zose zigize ubuzima bw’ibi bihugu zigacungirwa hamwe.
Uburusiya bufite umurwa mukuru witwa Moscow uherereye m’Uburengerazuba bw’igihugu ubwo hakaba m’Uburasirazuba bw’Uburayi.
Izi Repubulika zigize Uburusiya zashyizweho hagendewe kucyo abazituye bahuriyeho ( Nation states), umuco, indimi ndetse n’amako y’Abarusiya. Ubwo abafite ibyo bahuje cyane bagakora igihugu bose bisangamo ariko bose bagahuzwa n’Uburusiya.
Uburusiya bwishyize hamwe bwavutse mu kinyejana cya 20 nyuma y’isenyuka rw’Ubwami bw’abami bw’Abarusiya mu mwaka w’i 1917. Muri uyu mwaka nibwo hashyizweho Leta yaba Soviets ( Soviets Russia) iyi niyo yahise ishyiraho izi Repubulika z’ifite ubwigenge bucagase.
Mu mwaka w’i 1922 Uburusiya bwashyizeho ubumwe bwaba Soviets bwari bugizwe n’ibihugu 15 byose, aribyo: Russia, Ukraine, Georgia, Belorussia, Uzbekistan, Armenia, Azerbaijan, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Moldova, Turkmenistan, Tajikistan, Latvia, Lithuania na Estonia.
Nyuma buza gusenyuka mu mwaka w’i 1922 mu ntambara y’ubutita. Bivugwa ko ari Mikhail Gorbachev wabusenye munyungu za USA. Nyuma y’isenyuka ry’Ubumwe bwaba Soviets hasigaye Uburusiya naza Repubulika 21 zabwo.
Nibwo Uburusiya bwabaye igihugu kigenga hamwe na biriya byose byari mu bumwe bwaba Soviets nabyo birigenga kuva ubwo kugeza n’ubu.
Mu mwaka w’i 1992 nibwo Repubulika zigize Uburusiya zasinye amasezerano yo gushyiraho Uburusiya bumwe Kandi bwishyize hamwe. Bugasimbura ubumwe bwaba Soviets bwari bwarashyizweho na Lenin.
Uburusiya bufite itegeko nshinga rimwe, ururimi rumwe bose bahuriyeho nk’igihugu, nubwo Uburusiya bufite indimi 35 zose, bukanagira indirimbo y’ubahiriza igihugu imwe.
M’uburusiya havugirwa indimi zirenga 100, ariko izemewe n’ubutegetsi ni 35 gusa, nizo zemewe ko zakoreshwa m’ubutegetsi. hari indimi nyinshi kuko hatuwe n’Abantu batandukanye mu mikorere no mu migenzereze (amakoko menshi arenga 100), nicyo gituma haboneka indimi nyinshi.
Izi nizo Repubulika zigize Uburusiya bwishyize hamwe.
1. Adygea
2. Altai
3. Bashkortostan
4. Buryatia
5. Dagestan
6. Ingushetia
7. Kabardino-Balkaria
8. Kalmykia
9. Karachay-Cherkessia
10. Karelia
11. Komi
12. Mari El
13. Mordovia
14. Sakha
15. North Ossetia–Alania
16. Tatarstan
17. Tuva
18. Udmurtia
19. Khakassia
20. Chechnya
21. Chuvashia
Repubulika ifite abaturage bake ni Altai, ifite abaturage 206,195.
Ifite benshi ni Bashkortostan, ifite abaturage miliyoni 4, 072,195.
Repubulika nto igize Uburusiya ni Ingushetia 3,123 Km.
Repubulika nini yo ni Sakha ifite Ibilometero miliyoni 3, 083, 523 byose.
Izi Repubulika zigabanyijemo uturere, imigi minini ndetse n’imito.
Mu mwaka wa 2014 Uburusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea, Crimea nayo ihita yongerwa kuri Repubulika zigize Uburusiya. Crimea yatswe Ukraine ishyirwa k’uburusiya muri uyu mwaka wa 2014 muri operation ya gikomando, ni operation yarangiye nta ntambara ibaye.
Mu mwaka w’i 2022, Uburusiya bwongeye gutera Ukraine bwigarurira Repubulika 2 za rubanda ari zo Donetsk na Luhansk ndetse na Kherson, Zaporizhzhia na Bakhmut ubu yenda kwigarurirwa byuzuye n’Uburusiya. Urebye uburasirazuba bwose bwa Ukraine burenda komekwa k’uburusiya bukaba uburengerazuba bw’Uburusiya.