Zimwe muri Jenoside zabaye mu mateka y'Isi.
Jenoside: n'icyaha ndengakamere kibasira ubwoko runaka, inzu y'abantu runaka, abahuriye kumyemerere runaka cyangwa se ikindi kintu cyose cyahuza abantu. Jenoside ishobora gukorwa mu buryo bwinshi hagamijwe gutsemba abantu runaka, biturutse ku rwango cyangwa se indi mpamvu runaka. Jenoside ikaba itegurwa n'ubutegetsi bukayishakira inzira izanyuzwamo ngo ishoboke/ ishyirwe mu bikorwa bitutse kurwango ubutegetsi bubiba muri rubanda rubereka ko abantu bamwe batandukanye n'abandi, bukabita amazina agamije kubaharabika no kubangisha abandi bantu, bubereka ko atari ibiremwa byuzuye ko bafite uko bihariye bakwiye kuvanwa mu bandi. Jenoside ikaba ikorerwa abantu hitwajwe ibyiciro by'imibereho/ubukungu, politike cyangwa se imyemerere.
Izi ni zimwe muri Jenoside zabayeho mu mateka ya muntu zikaba mbi cyane.
10. Bangladesh Genocide
Ni Jedoside yatangiye ku italiki 26/03/1971. Ikaba yarakorewe m'Uburasirazuba bwa Pakistan, bivugwa ko yahitanye abantu bari hagati y'ibihumbi 200,000 na 3,000,000 bose, bishwe urubozo n'ingabo za Pakistan hamwe n'intagondwa z'abayisilamu,ni Jenoside yakozwe amezi
9. Darfur Genocide
Jenoside yatangiye ku italiki 23 ya Gahyantare 2003, habarurwa abantu 500,000 yahitanye.
8. Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku italiki 7 Mata 1994, yahitanye abatutsi barenga miliyoni. 1/3 cy'abantu yahitanye bishwe mu kwezi kumwe gusa.
Buri mwaka hibukwa Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ku Italiki 7 Mata kandi ukaba umunsi mpuzamahanga ku Isi yose wahariwe kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu rwanda.
7. Armenian Genocide
Jenoside yakorewe abanya Arumeniya yatangiye mu mwaka w'i 1915 kugera 1917, habarurwa abantu bagera kuri miliyoni n'igice yahitanye. ni Jenoside yabaye hakiriho ubwami bwa Ottoman iba ari naho ibera.
Yakozwe n'ubwami bwa ottoman, butsemba abanya Arumeniya.
6. Circassian Genocide
Ni Jenoside yakorewe abayisilamu bo mu bwoko bwa circassians, yabaye mu mwaka w'i 1840 kugeza 1870.
Aba bayisilamu bari batuye hafi y'inyanja y'umukara. Ni Jenoside yahitanye aba circassians miliyoni n'igice, bishwe urwagashinyaguro n'Ubutegetsi bw'Uburusiya.
5. Khmer Rouge “Killing Fields”
Iyi Jenoside yakorewe aba Khmer Rouge, yatangiye mu mwaka w'i 1975 kugera 1979.
Aba Khmer Rouge bazwi nk'abanya Kambodiya.
Iyi Jenoside yakozwe na Guverinoma yaba Khmer rouge( igisilikare cya Cambodia) icyo gihe ubutegetsi bwari buyobowe n'umunyagitugu Pol Pot.
Pol Pot, yateguye iyi Jenoside agamije guhindura Cambodia igihugu kigendera kumahame ya socialism.
Ni Jenoside yaguyemo abantu miliyoni 2 zose, bo muri iki igihugu ariko benshi bafite inkomoko mu Bushinwa, Vietnam ndetse yanibasiye Abayisilamu.
4. Holodomor
Ukrainian famine (Holodomor)
Inzara yicishijwe abaturage bo muri Ukraine yatangiye mu mwaka w'i 1932 igeza 1933. N'inzara yahitanye abaturage bagera kuri miliyoni 10 zose.
Iyi nzara yari iteye ubwoba cyane, yateguwe n'ubutegetsi bwaba soviet union bugamije kumvisha abanya Ukraine ko batagomba gutegereza kwigenga kandi ko bagomba kumvira Joseph Stalin, Stalin yabateguriye Inzara igomba kubumvisha kubera ko bashakaga kwiyomora k'ubutegetsi bwaba soviet, yabafungiye ibiryo abantu benshi bamarwa n'izara.
3. The Holocaust
Jenocide yakorewe Abayahudi.
Yahitanye abayahudi miliyoni 11, ikorwa kuva mu mwaka 1941 kugera 1945. Yakozwe n'ubutegetsi bwa Reich y'Ubudage (Aho ubudage bwari bwarigaruriye k'Umugabane w'uburayi).
Holocaust kandi izwi nka Shoah, izwi kandi nka Jenocide yaranzwemo ubugome bwinshi kandi bwakozwe kuburyo ndengakamere bukorerwa abayahudi b'abanyaburayi mu ntambara ya 2 y'Isi.
2. The Great Leap Forward
Yatangiye mu mwaka w'i 1958 kugeza 1962. Yateguwe na Mao Zedong wari ukuriye ubushinwa bw'icyo gihe, ikaba yarahitanye Abashinwa miliyoni 60 zose.
1. Mongol Invasions and Conquests
Ibitero by'Abamongoli byabaye mu kinyejana cya 13, bigamije kwigarurira ibice binini bya Asia ndetse n'uburayi bwicyo gihe.
Ni ibitero byaguyemo abantu miliyoni 100+.
Aba bose baguye muri Ibi ibitero byari bigamije kwagura ubwami bw'Abami bwa Mongolia.
Bivugwa ko ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za Mongolia bwibasiye ikiremwa muntu muri icyo gihe nta bundi busa nabwo kugeza ubu burabaho.
Ni ubwicanyi bwakoranywe umuvuduko uhambaye kubera amafarashi yifashishwaga n'ingabo za Mongolia, bakayakoresha barwana ndetse banaribata abo kuruhande bahanganye, abandi bari bataramenya Ibyo kurwanira kumafarashi bashidukaga Abamongoli babituye bakabasogota inkota bataramenya ibibaye, ingabo za Genghis Khan umwami w'Abami wa Mongolia y'icyo gihe zari zihariye ubuhanga bwo kurwanira kumafarashi kugeza naho bayaryamagaho, bakayatekeraho, bakanayarwaniraho mu bitero binyaruka, byituraga k'ubo bitaga abanzi babo bagacanganyukirwa, Abamongoli baricaga, bagasahura, bagafata kungufu bakica urubozo aho bageze hose.