Lionel Messi yafashije ikipe ye ya Paris Saint Germain gutsinda mu mukino wabahuzaga n'ikipe ya Nice ,ahita aca ku gahigo ka Cristiano Ronaldo.
Nyuma yo kumara iminsi ikipe ya Paris Saint Germain ititwara neza yaje gutsinda ikipe ya OGC nice muri shampiyona y'igihugu y'ubufaransa ya Ligue 1 , ikipe ya Paris yaje kwisasira ikipe ya Nice iyitsinda ibitego 2:0 byatsinzwe na Lionel Messi ndetse na Sergio Ramos .
Intsinzi y'ikipe ya Paris Saint Germain ikaba yatumye ishyiramo amanota 6 hagati yayo n'ikipe ya Lens bakurikirana iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya Ligue 1, dore ko ubu ikipe ya Paris Saint Germain yagize amanota 69 igakurikirwa na Lens ifite 63.
Mu mukino Paris yatsindaga ikipe ya Nice, kizigenza Lionel Messi akaba yabashije gutsinda 1 mu bitego 2 batsindaga byamuhesheje kunyura ku gahigo Kari gafitwe na Cristiano Ronaldo ko gutsinda ibitego byinshi muri ruhago y'uburayi , dore ko Cristiano Ronaldo yarafite ako gahigo ku bitego 701 yari uwa mbere Lionel Messi akaba yaraye agakuyeho atsinda igitego cyatumye yuzuza ibitego 702 ahita aba umukinnyi wa mbere muri ruhago y'i Burayi ugize ibitego byinshi muri club.